Hafiexpo.com: Gura unagurishe mu buryo bugezweho, byoroshye nk’amazi

Hafiexpo.com: Gura unagurishe mu buryo bugezweho, byoroshye nk’amazi

Hafiexpo.com: Gura unagurisha mu buryo bugezweho, byoroshye nk’amazi!

Hafiexpo.com ni urubuga rw’ikoranabuhanga rworohereza abantu kugura no kugurisha mu buryo bugezweho. Bitandukanye cyane n’uburyo busanzwe bwo gucururiza muri WhatsApp Groups na Facebook Groups, aho ubucuruzi bwuzuyemo imbogamizi nyinshi:

  • Umucuruzi ahora yitaba telefone

  • Akandikirana n’abantu batandukanye buri kanya, abanshi bagirango biyumvire batagura,

  • Bamwe bamusaba ibisobanuro

  • Abandi bamubaza ibiciro

  • Hari n’abashaka kumenya uko ibintu bikorwa…

Ibyo byose bitwara umwanya munini, bikamurambira, ndetse rimwe na rimwe bigatuma acikwa n’amahirwe yo kugurisha.

Ku Hafiexpo ho, ibintu byoroshye nk’amazi:
Umucuruzi ashyira ibicuruzwa bye muri system ya Hafiexpo — ifoto nziza, igiciro, ibisobanuro, n’uko kiboneka. Ibi bituma:

  • Nta kwitaba buri muntu ku giti cye

  • Umuguzi wese ahita abona amakuru yose y’igicuruzwa

  • Umucuruzi atekereza uko yakwagura ubucuruzi bwe aho kwirirwa abaza byinshi

Ku ruhande rw’umuguzi, Hafiexpo ni isoko rigezweho riri mu kiganza cye:

  • Azenguruka mu maduka menshi icyarimwe atavuye aho ari akoresheje phone cyangwa computer mukanya gato

  • Ahitamo ibyo akeneye yitonze kandi mu bwisanzure

  • Ntakirirwa ashakisha nimero ngo amwandikire cyangwa amuhamagare umucuruzi

Ahubwo:

  • Akanda kuri Add to Cart

  • Arangiza ibyo ashaka byose

  • Akomeza kuri Checkout

  • Ashyiramo uko yifuza ko bimugeraho

  • Ahitamo uburyo bwo kwishyura

  • Maze akemeza ibyo yatumiye!

Hafiexpo – Gurira hafi yawe, kuri make, bikugereho ku buntu