Uri umu-content creator, umu-blogger, influencer, cyangwa umuntu ugaragara cyane kuri interineti? Niba ari uko bimeze, hafiexpo igufitiye amahirwe ashimishije yo guhindura ijambo ryawe online mo inyungu nyazo.”
Jya muri Gahunda ya Gura Uhembwa ya hafiexpo wuzuze uburyo bwo kwiyandikisha bworoshye.
Fata imirongo yawe(link) zo kwamamaza (referral URL) maze uzisangize ku rubuga rwawe, kuri email, cyangwa ku mbuga nkoranyambaga
Bona komisiyo kuri buri gicuruzwa kiguzwe biciye ku murongo washagije abandi baguzi
Hafiexpo, isoko ryo kuri interineti rizwiho kugira ibicuruzwa byinshi bitandukanye na serivisi nziza ku bakiriya, rishimishijwe no kubagezaho Gahunda ya Gura uhembwa. Iyi gahunda iguha amahirwe yo kubona inyungu ishimishije mu kwamamaza ibicuruzwa bya Hafiexpo. Dore byose ukeneye kumenya ku mpamvu iyi gahunda ya Hafiexpo ariyo igukwiriye.
1. Inyungu zishimishije Hafiexpo itanga inyungu ziri ku gipimo cyiza, ikizeza ko imbaraga zawe zigira umusaruro ugaragara. Igihe cyose umuntu aguze ikintu akoresheje link yawe yo kwamamaza, uhita ubona inyungu. Uko wamamaza cyane, ni nako winjiza amafaranga menshi.
2. Ibicuruzwa byinshi bitandukanye Kubera ko Hafiexpo ifite ibicuruzwa byinshi cyane, ufite amahirwe adasiba yo kwamamaza ibicuruzwa abantu bagukurikira bakunda. Waba wibanda ku bikoresho by'ikoranabuhanga, imyambaro, ibirungo by'ubwiza, cyangwa ibikoresho byo mu nzu, Hafiexpo ifite icyo buri wese akeneye.
3. byoroshye gukoresha Gahunda ya Hafiexpo iguha ibikoresho byose bikenewe kugira ngo akazi kawe ko kwamamaza korohere. Uhera ku ma link yihariye yo kwamamaza kugeza kuri raporo zikwereka uko uri kwitwara, uzaba ufite ibyo ukeneye byose ngo ukurikirane intsinzi yawe kandi unoze uburyo ukoramo.
4. Ubufasha bwizewe Hafiexpo iha agaciro abafatanyabikorwa bayo kandi ibaha ubufasha bwihariye kugira ngo bagere ku ntsinzi. Waba ufite ibibazo kuri iyi gahunda cyangwa ukeneye inama z'uburyo wakongera inyungu yawe, itsinda rishinzwe gufasha rya Hafiexpo rihora riteguye kugufasha.
5. Kwishyurwa ku gihe Hafiexpo yizeza ko inyungu wavunikiye uzihabwa ku gihe. Uburyo bwo kwishyurwa buroroshye kandi burumvikana, bigatuma wibanda ku byo uzi gukora neza – kwamamaza ibicuruzwa byiza no kwinjiza amafaranga.