Hafiexpo.com: Umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry'ubucuruzi n'imibereho myiza y'abaturage bo ku Mugina

Hafiexpo.com: Umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry'ubucuruzi n'imibereho myiza y'abaturage bo ku Mugina

Hafiexpo.com ni serivice itangwa na Kinabrand Ltd, iyi company isanzwe ikorera ku Mugina mu Karere ka Kamonyi aho ifatanya n'abaturage muri service z'irembo.Ubu ifasha abaturage bo ku Mugina, abahinzi, abacuruzi, ababyeyi, n’abafite udushya mu buryo bwinshi:Abaturage bo ku Mugina: Bashobora kubona ibicuruzwa by'ibanze ndetse n'ibikenewe mu buzima bwa buri munsi, bitabahenze kandi bikabagezwaho mu rugo no ku kazi na  amagare.

 Abahinzi: Abahinzi bo ku Mugina bashobora gukoresha Hafiexpo mu kugurisha umusaruro wabo. Urubuga rutuma babona isoko ryagutse, aho bashobora kugurisha umusaruro wabo ku giciro cyiza, ndetse n'ibikoresho by'ubuhinzi byoroshye kubigeraho.

Abacuruzi: Hafiexpo ifasha abacuruzi bo ku Mugina kubona amasoko mashya ndetse no gutanga ibicuruzwa byabo mu buryo bwihuse. Ibi bibafasha kongera ubucuruzi bwabo no kwagura ibikorwa byabo.Ababyeyi: Ababyeyi bashobora gukoresha Hafiexpo mu kubona ibikenerwa by’abana nk’imyambaro, ibikoresho by’ishuri, ibiryo by’abana, n’ibindi. Ibi byoroshya ubuzima bwabo kandi bikabafasha kuzigama umwanya no kugabanya ikiguzi.

Udushya: Hafiexpo itanga urubuga ku bafite udushya bashaka gukomeza kubimenyekanisha. Bituma ibyo bakoze bigera ku bantu benshi kandi bikagurishwa mu buryo bworoshye.

Mu ncamake, Hafiexpo igira uruhare runini mu iterambere ry’ubucuruzi n’ubuzima bw’abaturage bo ku Mugina, ikanabafasha kubona ibyo bakeneye mu buryo bwihuse kandi buhendutse.