Abacuruzi Batanu Bonyine Bazahabwa Serivisi z’Ubuntu kuri Hafiexpo.com, promotion izarangira kuri 30 Mata 2025

Hafiexpo iri gutanga Promotion ku bacuruzi batanu bafashwa gushyirirwamo ibicuruzwa ku buntu
Intego y’Umushinga:
Hafiexpo.com iri gutangiza ibikorwa byihariye byo gufasha abacuruzi gushyira ibicuruzwa byabo ku rubuga, mu buryo bunogeye ijisho kandi bw’umwuga. Intego nyamukuru y'uyu mushinga ni ugutanga serivisi zo kwinjiza amakuru no gufotora ibicuruzwa 50, ku bacuruzi batanu ba mbere bashyira ibicuruzwa byabo ku rubuga. Ibi bizafasha abakora ubucuruzi gukoresha uburyo bwa kijyambere mu kumenyekanisha ibicuruzwa byabo, byongera umubare w’abakiriya ndetse bikanabafasha kugera ku isoko rya interineti mu buryo bworoshye.
Amahugurwa n’Amahirwe y’Ibanze:
Hafiexpo iratanga amahirwe yihariye ku bacuruzi batanu ba mbere bashyira ibicuruzwa byabo kuri Hafiexpo.com. Abo bacuruzi bazafashwa mu buryo bukurikira:
-
Gufotorerwa ibicuruzwa byabo ku buntu
-
Gufashwa kwinjiza amakuru y’ibicuruzwa kuri Hafiexpo.com
Aya mahirwe ni yo atangirirwaho n’uyu mushinga, bityo uzaba ari igice cy’ingenzi mu gutangira serivisi za Hafiexpo zishingiye ku bufasha bwihariye ku bacuruzi bato.
Ibyo umucuruzi azakorerwa:
-
Kwinjiza Amakuru (Products 50)
-
Kwandika izina ry'igicuruzwa, ibisobanuro mu Kinyarwanda, icyiciro (category), n’amatag (tags)
-
Kwandika igiciro, umubare uboneka, n’amakuru ajyanye no kugeza igicuruzwa ku mukiriya
-
Gushyira amafoto y’ibicuruzwa ku rubuga Hafiexpo.com no kuyategura neza
-
Kugenzura no kwemeza ko igicuruzwa kigaragara ku rubuga
-
-
Gufotora Ibicuruzwa (Products 50)
-
Gufata amafoto 2–3 agaragara neza kuri buri gicuruzwa
-
Gukoresha aho bifotorerwa hafite isuku n’urumuri ruhagije
-
Gukora edit tw’ibanze ku mafoto (gucagagura, kongera urumuri)
-
Gutunganya amafoto hakurikijwe igicuruzwa buri kimwe
-
Gutanga amafoto yateguwe neza, ateguye gushyirwa ku rubuga
-
Igihe Giteganyijwe:
-
Itariki itangirirwaho: 15/04/2025
-
Itariki isozerwaho: 30/04/2025
-
Isuzuma ry’ibikorwa: Gushyikiriza amakuru y’ibyagezweho buri munsi.
Ingengo y’Imari Iteganyijwe:
Igikorwa | Umubare | Igiciro kuri kimwe (RWF) | Igiteranyo (RWF) |
---|---|---|---|
Kwinjiza Amakuru | Ibicuruzwa 50 | 600 | 30,000 |
Gufotora Ibicuruzwa | Ibicuruzwa 50 | 500 | 25,000 |
IGITERANYO | 55,000 |
aya mafaranga ashobora kuganirwaho bitewe n’ubwiza bw’akazi, umuvuduko, n’ubunyamwuga.
Ibyatangwa nyuma y’akazi:
-
Ibicuruzwa 50 byuzuye neza biri kuri Hafiexpo.com
-
Amafoto 2–3 kuri buri gicuruzwa, yanditsweho neza
-
Raporo isobanura ibyo wakorewe byose
Ushinzwe Umushinga:
-
Izina: Ndayambaje Sostene
-
Telefoni: +250 796133189
-
Email: sales@hafiexpo.com
-
Sosiyete: Kinabrand Ltd
-
Urubuga: Hafiexpo.com
-
Aderesi: Kamonyi, Mugina
Turashishikariza abacuruzi bose kugira amahirwe yo kwinjira muri uru rubuga rukomeye rwa Hafiexpo, rwiteguye kubafasha kubyaza umusaruro w’ubucuruzi bwabo mu buryo bworoshye kandi butanga inyungu.